Print

Mama wa Diamond yataye umugabo we ajya kubana na Tanasha

Yanditwe na: Martin Munezero 29 November 2019 Yasuwe: 3781

Nyina wa Diamond umuhanzi wamamaye mu njyana ya Bongo Flava afashe iki cyemezo nyuma y’aho uyu muryango wizihije isabukuru y’Iminsi 40 Naseeb Junior amaze avutse ukaba ari umuhango wabaye ku wa 26 ugushyingo 2019 ndetse ukaza no gukurikirwa n’amafoto menshi yashyizwe hanze ya Naseeb Junior atari yarigeze agaragara.

Aganira n’ikinyamakuru Global Publishers, Mama Dangote yavuze ko agiye kumara iminsi ari kumwe n’umukazana we Tanasha ngo bafatanye kwita kuri uyu mwana.

Yagize ati: “Navuye iwanjye Madale njya kubana na Tansha aho aba i Mbezi kugira ngo nite ku mwuzukuru wanjye kugeza amaze kwigira ejuru ho gato. Nasize umugabo wanjye nzamwitaho ngarutse mu rugo.”

Urukundo uyu mwana wa Tanasha na Diamond akunzwe na nyirakuru rugaragazwa kandi n’amagambo yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram nyuma y’ibirori byo kwerekwa uyu mwana anashimira abaje kwifatanya na bo.