Print

Umukobwa w’umufana ukomeye wa Selena Gomez akomeje kuba icyamamare

Yanditwe na: Martin Munezero 1 December 2019 Yasuwe: 2285

Uyu mukobwa wivugira ko ari umufana ukomeye w’umuririmbyikazi Selena yavugishije abafana b’umuhanzikazi Gomez kubera gusa nawe maze bibaza niba ari impanga ye gusa baza guhishura ko icyo bapfana ari ubufana gusa, Sofia Solares amaze kugira abantu batambutse abo yari asanzwe afite bamukurikira ku rukuta rwe rwa Instagram kuko ubu afite abarenga ibihumbi 240.

“Nkunda cyane Selena Gomez ndetse niyumva nk’umwe mu bafana b’umuziki we bakomeye cyane, ndetse nabyita nk’indoto kuba ashobora kumenya ko mbaho byaba ari inzozi umunsi azagira icyo anyandikaho”. Sofia asobanurira abanyamakuru iby’ubufana bwe kuri Selena Gomez byavuzwe ko bavukiye rimwe.