Print

FARDC yigambye kwirukana FDLR mu birindiro byayo bituma abakongomani basaba ko bayisubiza iwabo mu Rwanda

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 1 December 2019 Yasuwe: 11075

Umuvigizi wa FARDC operasiyo Sokola 2 igamije kurandura burundu inyeshyamba muri kongo,Capt. Dieudonné Kasereka yavuze ko izi nyeshyamba zatsimbuwe mu birindiro byazo mu bitero bikomeye zagabweho ku wa 29 na 30 Ugushyingo 2019.

Yagize ati "Abasirikare bacu bagabye igitero ku nyeshyamba za FDLR-CNRD i Katasomwa zitatanira muri aka gace ziva mu birindiro byazo bikuru.Kugeza ubu Katasomwa iri mu maboko ya FARDC nyuma y’imirwano ikomeye.

Ikinyamakuru Actualite.cd cyavuze ko izi nyeshyamba zahunze zerekeza muri Pariki ya Kahuzi Biega ariyo mpamvu abaturage batuye muri ibi bice bari guhinda umushyitsi.

Umuyobozi wa sosiyete sivile muri aka gace inyeshyamba za FDLR zahungiyemo ka Kahuzi Biega witwa Delphin Birimbi yabwiye abanyamakuru ko icyo basaba ubuyobozi bwa RDC ari uko bakohereza izi ngabo mu bihugu zikomokamo kuko aho ziteza umutekano muke ari muri Kongo.

Uyu mugabo avuga ko izi nyeshyamba nizikomeza kuba muri Kongo nta mahoro abaturage bazabona ariyo mpamvu ngo abantu bagera kuri 350 bamaze guhunga bagata ibyabo.


Comments

3 December 2019

Mukomeze muzihashye