Print

Inyeshyamba za ADF zatumye abaturage bicana ubwabo

Yanditwe na: Martin Munezero 1 December 2019 Yasuwe: 2219

Muri iyi Teritwari ya Beni, haravugwa ubwicanyi bwaguyemo abantu babiri bashinjwa gukorana n’umutwe w’inyeshyamba wa ADF ushamikiye ku mitwe y’iterabwoba ya kiyisilamu.

Amakuru aravuga ko abo bantu bishwe n’abaturage bitewe n’umujinya bamaranye w’ubwicanyi bashinja inyeshyamba za ADF. Bavuga ko izo nyeshyamba zimaze kwica hafi abasivili 100 mu ntara ya Ituri.

Ubwo bwicanyi bubaye mu gihe umuyobozi w’ingabo za ONU Jean-Pierre Lacroix yari mu karere nyuma y’iminsi habaye imyigaragambyo yamagana izo ngabo. Abaturage barazishinja kurebera ubwicanyi.

Ijwi rya Amerika dukesha iyi nkuru rivuga ko iyo myigaragambyo yaguyemo abantu barindwi.