Print

Umugabo n’umugore bahisemo gukorera ubukwe bwabo mu nkambi y’impunzi bazamuye amarangamutima ya benshi [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 1 December 2019 Yasuwe: 6768

Aba banya Nigeria banze gukora ubukwe nkuko abandi babigenza ahubwo bahitamo kujya kwifatanya n’impunzi ku munsi wabo w’ingenzi.

Ubu bukwe bwabereye mu nkambi yitwa IDP camp muri Leta yitwa Benue aho bivugwa ko aribwo bukwe bwa mbere buhabereye kuva yashingwa.

Amafoto y’ubukwe bw’aba bombi yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga aho benshi mu bayabonye bashimiye byimazeyo umuryango wa Gbede Senenge n’umugore we Joy kubera iki gikorwa cy’urukundo.

Uyu mugabo Gbede Senenge yahoraga asura iyi nkambi agaha abantu ibikoresho bitandukanye ari naho havuye igitekerezo cyo kuzahakorera ubukwe.