Print

RDC: Inyeshyamba za RUD-URUNANA zasubiranyemo bituma abagera kuri 14 barimo uwari umuganga wa Gen.Afurika bahasiga ubuzima

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 1 December 2019 Yasuwe: 10728

Nkuko amakuru dukesha ikinyamakuru Rwanda Tribune abitangaza,izi nyeshyamba zasubiranyemo zishinjanya ubugambanyi bituma bamwe batangira kurasa abandi ari nabwo n’uyu muganga Kapiteni Kabatsi yaraswaga.

Iki kinyamakuru cyavuze ko ubuyobozi bwa Sosiyete sivile ya Binza bwagitangarije ko intandaro yo kurasana yatewe n’uko abagize Comite de crise (komite y’inzibacyuho) y’inyeshyamba za RUD URUNANA ikuriwe na Col Kagoma yemeje ko Capt.Kagoma,Kapiteni Bushegeri na Koloneri Radu Didace baba aribo bagambaniye Gen.Afurika Jean Michel,iyi komite yemeje ko abakekwaho ubugambanyi bose bicwa.

Imirwano yadutse ubwo aba ba ofisiye bakwaga intwaro ngo bahabwe igihano nabo batangira kurasa birwanaho iyi mirwano ikaba yaguyemo inyeshyamba 14 ku ruhande rwabari baje kubambura intwaro na Kapiteni Kabatsi akaba yaguye mu mirwano.

Umutwe wa RUD URUNANA umaze iminsi urangwa no gusubiranamo kuva aho Jean Michel yiciwe hamaze kwicwa abarwanyi 24 bose bashinjwa kumugambanira mu bandi twabashije kumenya n’uwitwa Sgt Rurayi na Ntare bavuye muri P5 igice cya Maj(LTD)Mudasiru Habib,uri mumaboko y’ubutabera bw’uRwanda iki gikorwa cyo guhora kikaba cyarasizwe mu maboko ya Kapiteni Nshimiyimana Cassien uzwi nka Gavana afatanyije na Kapiteni Rukundo Chris.


Comments

Bosco 2 December 2019

Izimbwa mureke zimarane