Print

Davido yurijwe ibyubahiro n’abanya-Nigeria

Yanditwe na: Martin Munezero 1 December 2019 Yasuwe: 2260

Abaturage b’imwe muri leta za Nigeria yitwa Delta babarizwa mu muryango uzwi nka Igbuzo ndetse bafite n’ishema ryo kuba abafana b’umuhanzi Davido bamuhanye inyito y’icyubahiro mu mryango wabo “Umuyobozi w’icyubahiro” nyuma yo kubaha ibyishimo dore uyu muhanzi yari amaze iminsi igera kuri itatu muri uyu muryango ugizwe n’abaturage barengaho gato ibihumbi magana atanu.

Uyu muhanzi mbere y’uko ajya gukorera igitaramo mu muryango wamuzamuriye icyubahiro yari yabanje kucyamamaza ku mbuga nkoranyambaga mbere y’iminsi myinshi ngo agishyire mu bikorwa, gusa byagaragaye ko atavunikiye ubusa kuko cyari igitaramo cyitabire n’uruhumbirajana rw’abaturage ba Leta ya Delta muri Nigeriia.

Abakunzi ba muzika y’umuhanzi Davido barimo abayobozi b’utubyiniro two muri Nigeria bamuhaye akanyabugabo bavuga ko ibyo yakorewe n’abafana bakaba n’abaturage baba mu muryango wa igbuzo ariigikorwa cy’intashyikirwa.