Print

Uwahoze ari umukinnyi w’ikipe y’igihugu Amavubi y’abagore yitabye Imana

Yanditwe na: Martin Munezero 2 December 2019 Yasuwe: 6373

Uyu mukobwa yakinaga inyuma ku ruhande rw’iburyo, yari mushiki wa Mwemere Ngirinshuti na we wakiniye amakipe atandukanye mu Rwanda ndetse n’ikipe y’Igihugu y’abagabo ‘Amavubi’’.

Mbere y’umukino w’umunsi wa 11 wa Shampiyona wabaye Ejo ku Cyumweru wahuje Kiyovu Sports na Rayon Sports kuri Stade ya Kigali kuri iki Cyumweru, habanje gufatwa umunota umwe wo kwibuka uyu mukobwa wakiniye ikipe y’igihugu.

Uretse gukinira Amavubi, Kitumaini Diane wari ufite imyaka 27 yakiniye ikipe y’abagore ya AS Kigali mbere yo kwerekeza muri APR WFC hagati ya 2013 na 2014 ndetse na Inyemera FC y’i Gicumbi.

Yari amaze imyaka igera kuri ibiri arwaye.


Comments

Ruteba 3 December 2019

Ariko disi iyo mubika na Joy


3 December 2019

uwiteka amwakire mube amena