Print

Tom Close yatangaje izina ry’umwana we wa gatatu

Yanditwe na: Martin Munezero 2 December 2019 Yasuwe: 3880

Mu butumwa bwanyujijwe ku rukuta rwa Instagram bw’umufasha w’umuhanzi Dr. Thomas Muyombo, Ange Tricia yatangaje izina ry’umwana we baheruka kwibaruka mu cyumweru gitambutse “Mbere y’uko Ugushyingo kurangira ijuru ryongeye kudusekera, nyuma ya I. Ella, I. Elan, na I. Elai ubu dufite na Irebe Elana mudufashe gushima Imana”.

Irebe Elana ahawe iri zina mu gihe uyu muryango wizihiza wizihiza isabukuru y’imyaka itandatu bashyingiranywe aho ubutumwa bw’isabukuru bwabanjirije ubumenyesha izina ry’umwana wa kane w’uyu muryango.

Umuganga akaba n’umuhanzi Muyombo Thomas uzwi nka Tom Close yashyingiranwe na Niyonshuti Ange Tricia imbere y’Imana mu rusengero rwa Mutagatifu Etienne mu Biryogo ku wa Gatandatu tariki 30 Ugushyingo 2013 bivuze ko ku wa Gatandatu tariki 30 Ugushyingo 2019 bizihizaga isabukuru y’imyaka itandatu bamaranye.


Comments

2 December 2019

muzakomerez aho tubifurije urugo r uhire.