Print

Veronica wahawe ikamba ry’uhiga abandi mu bwiza nyuma akaza kuryamburwa agiye kurega abategura nyampinga w’Isi

Yanditwe na: Martin Munezero 4 December 2019 Yasuwe: 1267

Umunyamideli Veronika Didusenko niwe wambitswe ikamba rya Miss Ukraine umwaka ushize, gusa nyuma yo kumenya ko afite umwaka w’imyaka ubuyobozi butegura irushanwa rya nyampinga w’isi bwamukuye mu bagomba guhatanira ikamba rya nyampinga w’isi 2019 none nawe yafashe umwanzuro wo kujyana mu nkiko ashinja abategura Missworld ivangura avuga ko ibyo yakorewe ari ivangura kuko ibyo bamushinja ntaho bihuriye n’ibisabwa.

“Kuba umubyeyi ntabwo bitanga umwanzuro k’ubushobozi bw’umwuga wanjye cyangwa ngo bimbuze kugera ku ntego zanjye nk’umunyamideli” Veronika asobanura ko atarakwiye kubuzwa uburenganzira bwo guhatana n’abandi mu marushanwa ya Missworld.

Gusa umwe mu bategura irushanwa ry’ubwiza ry’igihugu cy’Ubwongereza Angie Beasley yabwiye imwe mu ma Televiziyo yo muri icyo gihugu ko byagorana cyane ku mugore ufite kuzuza inshingano zisabwa kuri nyampinga w’isi kuko aba asabwa kugenda ahantu hatandukanye mu isi bityo umugore kubifatanya n’umwana agahamya ko ari ibintu bitoroshye.

Irushanwa rya nyampinga w’isi wa 2019 ririmo kubera mu gihugu cy’Ubwongereza ndetse umukbwa uzaryegukana azarihabwa ku wa 14 ukuboza 2019.