Print

Munyakazi Sadate yamaganye abagereranyije abafana ba APR FC n’inyamaswa

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 4 December 2019 Yasuwe: 6652

Nkuko byavuzwe na benshi mu babonye aya mafoto,aya mafoto byaketswe ko yakozwe n’abakunzi ba Rayon Sports ariyo mpamvu perezida wayo Munyakazi Sadate yavugiye kuri Twitter ko nibafatwa bazahanwa.

Munyakazi yagize ati “Umuntu ni uwa agaciro gakomeye ndetse yahawe icyubahiro n’Imana n’abamalayika igihe yaramaze kuremwa.Nk’umuyobozi wa Rayon Sports FC namaganye abagereranya abafana ba Équipe runaka n’inyamaswa cyangwa amatungo runaka kuko bitesha agaciro ikiremwa muntu.Ntituzabyihanganira.”

Aya mashusho yakwirakwijwe nyuma y’aho ikipe ya APR FC inaniwe gutsinda Gicumbi FC,bakanganya igitego 1-1 mu mukino w’umunsi wa 12 wa shampiyona wabereye ku kibuga cya Mumena.



Ubutumwa perezida Sadate yahaye abafana


Comments

sifa 5 December 2019

Murababaye? Ibi muri sport bikorwa kenshi ndetse buri munsi keretse bazashake itegeko Wenda rihana uwabikoze ariko ndibuka rayon ikina na sun rise igatsindirwa igorogita habyutse hacicikana ifoto yimbeba ibambye kumusaraba yambaye ikirango cya rayon banditseho ko rayon bayibambiye gorogota,wowe uvuga ngo urababaye rero natwe abarayon byaratubabaje ,so simbishyigikiye ariko mujye mumenya ko akebo ugerewemo ariko nawe uzagererwamo


Rogers Salama 4 December 2019

Ko mbona Perezida Sadate Munyakazi,yanditse ikinyarwanda kirimo amakosa menshi?Things are tough!!!