Print

Umwana wavukanye umurizo mu mugongo yatangiye gusengwa n’abaturanyi bamwita imana y’inkende

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 5 December 2019 Yasuwe: 5504

Uyu mwana w’imyaka 6 wavuzwe cyane mu binyamakuru mu myaka ishize,yahagurukije amarangamutima ya bene wabo b’Abahindi bizera imana nyinshi niko kumusaba ko yaza bakamusenga nk’imana yabo.

Icyakora ibyifuzo by’aba bantu byakomwe mu nkokora n’ababyeyi b’uyu mwana bamuhishe mu rwego rwo kumurinda abanyeshyari n’abagizi ba nabi.

Abaturanyi n’abandi bantu baturutse hirya no hino mu mujyi wa Delhi,baje ku bwinshi bitwaje indabo,abandi amabombo n’ibindi mu rwego rwo kuramya uyu mwana bavuze ko ashobora kuba ari inkende yari ifite imbaraga nyinshi yitwa Hanuman yasengwaga n’abahindu.

Abaganga ndetse n’ababyeyi b’uyu mwana banze guca uyu murizo w’ubwoya kuko batinya ko bishobora kuzanira umuvumo umuryango wose.

Imihango yo gusenga uyu mwana yabaga buri mwaka ariko yakomwe mu nkokora n’ababyeyi be batinye ko mu baza kumureba haturukamo abanyeshyari bakamwica.

Nyina w’uyu mwana Reena w’imyaka 30 yagize ati “Abaturanyi bose baramukunda cyane.Byaduteye ikibazo nk’umuryango kuko abantu bazaga kudusura ari benshi bikabangamira imibereho yacu ya buri munsi.Umuyobozi wacu [Guru] yadusabye ko twabahagarika ariko banze kubireka burundu.”

Uyu mugore yavuze ko iyo abantu baje kureba Shivam bababeshya ko ntawe uhari ndetse avuga ko nta kibazo na kimwe cy’ubuzima afite.

Nyirakuru wa Shivam avuga ko uyu mwana yitwara nk’inkende,yayura nkazo ndetse ngo ahora asimbagurika nkazo.




Uyu mwana bamwitiranyije n’iki kigirwamana abahindu basengaga kera