Print

Miss Umunyana Shanitah yahishuye icyari kimuhangayikishije kirenze ikamba muri Miss Supranational kandi ngo yakigezeho

Yanditwe na: Martin Munezero 8 December 2019 Yasuwe: 2368

Umunyana Shanitah wegukanye ikamba rya Miss Supranational Rwanda 2019 ryanamuhaye amahirwe yo kujya guhatana mu irushwanwa ry’abakobwa 80 baturutse mu bihugu bitandukanye byo ku isi, nta mahirwe yabashije kugira yo kwegukana byibuze kimwe mu bihembo bito bitangwa muri iri rushanwa usibye kuba yarigeze kuza mu bakobwa 16 bahabwaga amahirwe yo kuba bavamo uwegukana iri kamba ryahawe umukobwa witwa Anntonia Porsild.

Mu butumwa buherekeje ifoto yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram, Shanitah yishimiye urugendo rwe muri miss supranational 2019 anashimira buri muntu wamweretse ko amushyigikiye, “Nishimiye urugendo rwanjye mu irushanwa rya Miss Supranational. Nshimiye buri wese ku nkunga yanteye n’urukundo ntagereranywa mwanyeretse”.

Yakomeje avuga ko icyatumye ajya mu iri rushanwa ahanini kwari ukugira ngo agaragaze ikibazo afite ku mutima ashaka ko gikemuka. “Naje hano kugira ngo ntambutse ikintu kimpangayikishije ko abana bose muri Afurika babasha kwiga, ndahamya ntashidikanya ko tudashobora kurwanya ubukene mu gihe tutigishije abantu b’ejo hazaza”.