Print

Minisitiri Gashumba na Minisitiri w’ubuzima wa RDC bongeye guhura basuhuzanya ya ndamukanyo itangaje banatangiza urukingo Umurinzi rwa Ebola [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 8 December 2019 Yasuwe: 3902

Mu ndamukanyo itangaje yashyizweho mu rwego rwo kwirinda Ebola,Minisitiri Gashumba yahuye na Dr Muyembe batangiza uru rukingo biteganyijwe ko ruzahabwa ibihumbi 193 by’abantu bakoresha imipaka y’u Rwanda na RDC banyuze mu turere twa Rubavu na Rusizi duhana imbibi n’imijyi ya Goma na Bukavu.

Dr.Diane Gashumba ari kumwe n’abayobozi batandukanye ku ruhande rw’u Rwanda na DR Congo batangije ku mugaragaro iki gikorwa cyo gukingira ku bushake icyorezo cya Ebola.

Muri iki gikorwa hashimwe ubufatanye bw’inzego zitandukanye mu gukomeza gukumira icyorezo cya Ebola hakomeza gushyirwa mu bikorwa ingamba zitandukanye zashyizweho.

Mbere y’iki gikorwa,Minisitiri w’Ubuzima Dr. Diane Gashumba ari kumwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburengerazuba, Ubuyobozi bw’Akarere n’ubw’inzego z’umutekano mu ntara no mu karere bifatanije n’abaturage b’Akarere ka Rubavu biganjemo abo mu murenge wa Gisenyi no mu nkengero zawo muri Siporo rusange.