Print

Nyuma yo gusinyana amasezerano na Spoton Vacations,Tanasha yavuze uburyo umuntu ushaka kuruhuka neza yamwegera

Yanditwe na: Martin Munezero 8 December 2019 Yasuwe: 2806

Tanasha w’imyaka 24 y’amavuko wati usanzwe umenyerewe mu mwuga w’itangazamakuru,yamaze no kwinjira mu ruhando rwa muzika aho kuva muri Mata 2019,amaze gushyira hanze indirimbo ebyiri.

Kuba yarakoze izo ndirimbo, byamuhesheje amasezerano yo kuba ambasaderi wa kompanyi yo muri Kenya ya Spoton Vacations ifasha abantu kubashakira aho baruhukira hirya no hino ku Isi kubabyifuza badafite umwanya wo kubyikorera, ubabwira aho ukeneye uko hameze bo bakahagushakira.

Abinyujije ku rukuta rwa Instagram, Tanasha yasangije abaknzi be ibyishimo afite yemeza ko ubu ari ambasaderi w’iyi kompanyi, uwaba yifuza kuruhuka neza yamwegera.

Mu Kwakira 2019, Tanasha Donna nibwo yibarutse imfura y’umuhungu yabyaranye na Diamond Platnumz, akaba umwana wa 4 Diamond nyuma y’abandi uyu muhanzi yabyaranye n’abandi bagore batandukanye.