Print

Perezida Magufuli yakoze agahigo ko gufungura imfungwa nyinshi mu mateka ya Tanzania

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 9 December 2019 Yasuwe: 2467

Kuri uyu wa mbere nibwo hizihijwe ubwigenge bw’iki gihugu ku nshuro ya 58 bituma perezida Magufuli afungura imfungwa nyinshi cyane nkuko itegekonshinga ya Tanzania ribimwemerera.

Magufuli nk’uko Azam TV ibitangaza, ni wo mubare munini w’imfungwa zihawe imbabazi na perezida w’igihugu muri Tanzania.

Umuhango wo kwizihiza imyaka 58 Tanzania imaze ibonye ubwigenge wabereye kuri stade ya CCM Kirumba I Mwanza.

Perezida Magufuli yari aheruka gutanga imbabazi mu 2018 ubwo iki gihugu kizihizaga isabukuru y’Ubumwe bwayo na Zanzibar ku nshuro ya 54. Icyo gihe yatanze imbabazi ku mfungwa 3,319. Icyo gihe 585 bakaba aribo barekuwe abandi 2,734 bagabanyirizwa ibihano.