Print

Umuhungu wa Cristiano Ronaldo yongeye kuvugwa cyane kubera ibyo yakoreye Juventus y’abatarengeje imyaka 9

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 10 December 2019 Yasuwe: 6346

Cristiano Jr watsinze ibitego 3 muri iri rushanwa,yatowe nka rutahizamu mwiza nyuma yo gufasha Juventus U9 kwegukana igikombe.

Uyu mwana w’imyaka 9 akomeje gukora ibitangaza kuko kuva we na se bakwerekeza muri Juventus akomeje gutsinda ibitego byinshi cyane mu bana.

Kugeza mu mpera z’Ukwakira,Cristiano Jr yari amaze gutsinda ibitego 58,amaze gutanga imipira ivamo ibitego 18 mu mikino 28 gusa.

Cristiano Ronaldo akimara kumenya ibyo umwana we yagezeho,yagiye ku mbuga nkoranyambaga ze arandika ati “Ndi umubyeyi wishimye.”



Comments

11 December 2019

Bakina aricumira?