Print

Umugore uherutse gutanga akayabo kugira ngo agire igitsina kinini kurusha abandi bagore bose ku isi yavuze uko byahinduye ubuzima bwe [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 10 December 2019 Yasuwe: 21649

Uyu mugore w’imyaka 24 ukomoka muri Canada, yavuze ko nyuma yo kwiteza inshinge kugira ngo igitsina cye kibe kinini cyane ace agahigo,yatangiye kubona impinduka zidasanzwe ndetse ngo ubu afite ibyishimo birenze.

Uyu mugore wavuze ko yifuza kugira umubiri umeze nk’uw’igipupe kinini,yemeje ko nubwo yahuye n’ibibazo byinshi amaze kwiyongeresha igitsina aticuza kuba yarashoye ibihumbi 76 by’amapawundi muri uku kubagwa no guterwa inshimge zibyibushya.

Yagize ati “Nubwo ndi kubangamirwa n’uko igitsina kiri kuba kinini cyane ariko ndacyakeneye kwiteza inshinge ngo kirusheho.Ku ruhande rumwe ndahangayitse kuko kiri kwiyongera cyane ariko muganga yarambwiye ngo singire ikibazo.

Nsigaye numva nifitiye icyizere igihe nambaye ubusa ndetse sintinya kugaragaza igitsina cyanjye nambaye imyenda.Igitsina cyanjye gikomeje kumfasha guhanga udushya mu gushushanya.Kera nagorwaga no gutera akabariro ariko ubu nsigaye nigirira icyizere.”

Uyu mugore yabaswe no kwibagisha, kuko uretse kongeresha igitsina cye,yiyongeresheje amabere,ikibuno,iminwa ndetse ahindura n’amazuru ye.Yemeje ko namara gukira neza,azatangira gushyira hanze amafoto agaragaza ingano y’igitsina cye.




Comments

25 December 2019

Sha ur will died before ur vinina will increased kbs


hitimana 11 December 2019

Nta gushidikanya ko ibi nta kindi byerekana uretse gushimangira ibyo ijambo ry’imana rivuga ko mu minsi y’imperuka abantu bazaba bakunda ibinezeza (pleasures) aho gushaka imana.Nubwo abantu nyamwinshi batabyemera,imana yashyizeho "umunsi w’imperuka" nkuko Ibyakozwe 17 umurongo wa 31 havuga.Kuli uwo munsi,izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,isigaze gusa abantu bayumvira.Byisomere muli Imigani 2,imirongo ya 21 na 22.Kuli uwo munsi uteye ubwoba cyane nkuko bible ivuga muli Yoweli 2,umurongo wa 11,Imana izakuraho ubutegetsi bw’abantu nkuko Daniel 2,umurongo wa 44 havuga.Izaha ubutegetsi bw’isi yose Yesu nkuko tubisoma mu Ibyahishuwe 11,umurongo wa 15.Hanyuma Yesu ahindure isi yose paradizo.Niba dushaka KUROKOKA kuli uwo Munsi,dushake imana cyane,twe kwibera mu byisi gusa.Ni Imana ubwayo ibidusaba muli Zefaniya 2,umurongo wa 3.Byaba byiza uhasomye.