Print

UCL: Mourinho yaherewe isomo mu Budage ku munsi wa nyuma w’amatsinda wahiriye ibigugu

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 12 December 2019 Yasuwe: 2474

Mu itsinda A,ikipe ya Real Madrid yihimuye kuri Club Brugge yayigoye mu mukino ubanza bakanganya ibitego 2-2,aho yayitsinze ibitego 3-1 bya Rodrigo Goes,Vinicius Junior na Luka Modric.

PSG bari mu itsinda rimwe yihereranye Garatasaray iyitsinda ibitego 5-0 byatsinzwe n’ibyamamare byayo byose birimo Mauro Icardi,Pablo Sarabia,Kylian Mbappe, Neymar Jr na Edinson Cavani.PSG yarangije iri tsinda iri ku mwanya wa mbere n’amanota 16 mu gihe Real Madrid ya kabiri yagize 11.

Mu itsinda B,Jose Mourinho wari witezweho ko ari bwihimure kuri Bayern Munich yatsinze Tottenham ibitego 7-2 mu mukino ubanza,yanyagiwe n’uyu mwami w’Ubudage ibitego 3-1 byatsinzwe na Kingsley Coman,Thomas Muller na Philippe Coutinho mu gihe impozamarira ya Tottenham yatsinzwe na Ryan Sessegnon.

Muri iri tsinda ikipe ya Olympiacos yatsinze igitego 1-0 ikipe ya Crvena Zvezda.Bayern yarangije imikino y’amatsinda iyoboye n’amanota 18,ikurikiwe na Tottenham n’amanota 10 gusa.

Itsinda C ryaranzwe no kwitwara neza kwa Gabriel Jesus wafashije Manchester City kunyagira Dinamo Zagreb ibitego 4-1 birimo 3 yatsinze na kimwe cya Phil Foden.

Muri iri tsinda ikipe ya Atlanta yatunguranye isanga Shakhtar Donetsk ku kibuga cyayo iyitsinda ibitego 3-0 binayifasha kugera muri 1/16 ikurikiye Manchester City yabonye itike kare.

Mu itsinda D,ikipe ya Atletico yakoze iyo bwabaga itsinda Locomotiv Moscow ibiteg 2-0 bya Joao felix na Felipe gusa myugariro Kieran Trippier yahushije penaliti muri uyu mukino.

Cristiano Ronaldo utaherukaga kubona izamu muri iri rishunwa yakozemo amateka adasanzwe,yafashije Juventus gutsinda Bayer Leverkusen kuko mu bitego 2-0 bayitsinze ariwe watsinze igitego cya mbere hanyuma Gonzalo Huguain atsinda icya kabiri ku munota wa nyuma.

Juventus yayoyoboye iri tsinda n’amanota 16 ikurikirwa na Atletico n’amanota 10.Tombola y’uko amakipe azahura muri 1/16 iteganyijwe kuwa Mbere w’icyumweru gitaha.