Print

Reba ubutumwa Diamond yageneye umwana we yabyaranye na Zari ku isabukuru ye y’amavuko nyuma bukaza kuvanwaho

Yanditwe na: Martin Munezero 12 December 2019 Yasuwe: 10210

Prince Nillah ubusanzwe witwa Riaz Nasibu Abdul,ni umwana w’imfura Diamond Platnumz yabyaranye na Zari,none papa we utarabonetse mu birori byari bitegetswe kwambarwamo ibara ry’umweru gusa,yamuhaye ubutumwa amwifuriza ibyiza byose umubyeyi ashobora kwifuriza umwana akunda cyane.

Nyina Zari yamwifurije kuba umugabo w’ishema “Isabukuru nziza y’amavuko mwana wanjye wa nyawe,uri hano uhindukamo umugabo mwiza, nkunda ko uhagararana icyizere no gukomera, ndizera ko uzavamo umugabo Imana yaguteguriye kuba, umugabo w’agaciro.” Zari yifuriza isabykuru nziza y’amavuko umwana we Prince Nillah.

Mu butumwa bwa papa wa Nillah yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram bugahita buvaho bumaze umwanya muto yabwiye umwana we “Papa wawe aragukunda” uyu mwana wafashijwe na musaza wa Zari kwizihiza isabukuru nziza y’amavuko,nawe yaciye ku rukuta rwe rwa Instagram maze ashimira Imana yamuhaye kuba agihumeka ku myaka itatu.