Print

Wema Sepetu yatomaguye Hamisa Mobetto bombi bakundanyeho na Diamond

Yanditwe na: Martin Munezero 12 December 2019 Yasuwe: 2803

Ibi byamamare byombi byagiranye urukundo n’umuhanzi Diamond Platnumz wo mu gihugu cya Tanzania, byongeye guhurira ku isabukuru y’umwe muri byo maze byimara agahinda mu gutomorana, Hamisa Mobeto nawe ntabwo yicecekeye kuko yagize icyo abwira abafana be bose bamugaragarije urukundo ku isabukuru ye y’amavuko ubwo yuzuzaga imyaka 25 y’amavuko.

“Mfite ibyishimo by’umurengera nkomora ku byo mwanyifurije ku isabukuru yanjye y’amavuko, mbikuye ku mutima ndabashimira cyane, mbashimiye ko mwafashe umwanya wanyu mugashyira ubutumwa ku nkuta zanjye, Imana ibahe umugisha mwese”. Hamisa Mobeto ashimira abantu bose bamwifurije isabukuru nziza.

Gusa Wema Sepetu wasangiye umukunzi na Hamisa Mobeto nawe yamugeneye ubutumwa buryoshye “Isabukuru nziza musangirangendo, Isabukuru nziza sukari, wowe umurika nka Zahabu, ishimire ibyiza bitari ibyanyuma mu buzima bwawe”, Wema Sepetu yifuriza isabukuru nziza y’amavuko, gusa Hamisa Mobeto nawe yamushubije amushimira cyane.