Print

Cristiano Ronaldo yatangaje ikipe atifuza ko Juventus yatombora muri UEFA Champions League

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 12 December 2019 Yasuwe: 6103

Kuwa Mbere taliki ya 16 Ukuboza 2019 nibwo hazaba tombola y’uko amakipe azahura muri 1/16 cya UEFA Champions League ariyo mpamvu Ronaldo yavuze ko atifuza guhura na Real Madrid ahubwo yifuza ko bazahurira ku mukino wa nyuma.

Ronaldo yabwiye Sky Italia ati “Real n’ikipe ikomeye cyane ariko umbajije nakubwira ko nifuza guhura nayo nyuma.Nakwifuza guhura nayo ku mukino wa nyuma.”

Cristiano Ronaldo yatangaje ibi nyuma y’aho atsinze igitego muri 2-0 ikipe ya Juventus yatsinze Bayer Leverkusen mu mukino wa nyuma wo mu matsinda.

Hari amahirwe menshi y’uko aya makipe y’ibigugu yahurira muri 1/16 cy’irangiza kuko Juventus yabaye iya mbere mu itsinda D mu gihe Real Madrid yarangije ku mwanya wa 2 mu itsinda A inyuma ya PSG.