Print

Butera Knowless yasoreje icyiciro cya gatatu cya Kaminuza muri kaminuza yo muri Amerika

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 16 December 2019 Yasuwe: 3408

Uyu muhanzikazi amaze iminsi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ni naho yaherewe impamyabumenyi ye, mu ishami rya ‘Business Administration’.

Oklahoma University isanzwe ari Kaminuza yigenga ifite icyicaro gikuru mu Mujyi wa Oklahoma muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yashinzwe mu 1950.

Iyi kaminuza ifite ishami no mu Rwanda ari naho Butera Knowless yigiye amasomo ye.

Uyu munsi, Knowless yanditse kuri Twitter ye amagambo agaragaza ko yishimiye kuba yarangije MBA (Master of Business Administration).

Ibirori byo gusoza amasomo (graduation) muri Oklahoma Christian University byabaye kuwa gatanu tariki 13 z’uku kwezi.

Mu 2016 nibwo uyu muhanzi yarangije ikiciro cya kabiri cya kaminuza (licence) mu bijyanye na ‘finance’ muri kaminuza ya ULK i Kigali.