Indirimbo Party After Party yabaye ikirangirire hafi muri Afurika yose ndetse no hanze yayo.Iyi ndirimbo ikaba ikunzwe mu tubyiniro dutandukanye two mu bihugu nka Uganda,Rwanda,Burundi,Ghana,Kenya n’ahandi.
Abahanzi b’ibyamamare ku isi nka Cardi B,Offset na Wizkid nabo baherutse kwerekana uburyo bakunze iyi ndirimbo babicishije ku mashusho bakwirakwije ku mbuga nkoranyambaga zabo zitandukanye.
Big Trill yahishuye ko kugira ngo iyi ndirimbo ibe ikimenyabose byamutwaye igihe kingana n’umwaka ari muri Studio yiga uko yakora indirimbo yihariye yakundwa mu tubyiniro.
Big Trill yavuze ko kandi afite ubushobozi bwo kuba yakora indirimbo ’Production’,kwandika indirimbo n’ibindi.Parte After Parte ikaba yaratumye abafana b’uyu muhanzi biyongera mu buryo budasanzwe ndetse abenshi bakaba bakomeje kumusaba ko yakora igitaramo nubwo we atarabiteganya.