Print

Miss Shimwa Guelda n’umukunzi we Hussein umuyobozi muri FERWAFA basezeranye imbere y’amategeko[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 20 December 2019 Yasuwe: 5100

Uyu muhango wabaye ahagana ku isaha y’isaa 15;30, mu murenge wa Nibonye mu karere ka Kicukiro, mu Mujyi wa Kigali.

Miss Shimwa Guelda wegukanye ikamba rya Miss Heritage muri Miss Rwanda 2017, yari ahekejwe n’inshuti n’abavandimwe kimwe na Habimana Hussein, maze basezera imbere y’abantu ko bazatandukanywa n’urupfu.

Basezeranyijwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Niboye, Havugarurema Jamarie Vianney, aba bombi bakaba bahisemo gusezerana ivanga mutungo muhahano.

Umuhango wo gusaba no gukwa wabaye ku italiki ya 15 Ukuboza 2019, i Gahanga kuri Tediga’s Recreation Center.

Biteganyijwe ko ubukwe nyirizina buzaba tariki ya 22 Ukuboza 2019, bukaba ari ubukwe buzaba ari mu muhezo (private), buzitabirwa n’abatumiwe gusa, bukaba buzabera muri Kigali Convention Center.

Tariki ya 29 Kamena 2019 i Nyarutarama kuri Quiet Haven Hotel nibwo Habimana Hussein yeteye ivi hasi maze asaba Guelda ko yazamubera umugore, undi arabyemera maze amwambika impeta y’urukundo.