Print

FERWAFA yakoze agashya kadasanzwe mu ngengabihe y’uko amakipe azahura mu gice cya kabiri cya shampiyona

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 21 December 2019 Yasuwe: 9350

Nkuko benshi babivuze nyuma y’uko iyi ngengabihe ishyirwa hanze,FERWAFA yakoze icyo bita ikoporora ["Copy & Paste] y’igice kibanza, aho Rayon Sports izasoza shampiyona yakira APR FC.

Mu gice kibanza cya shampiyona hari amakipe yavuse ko yapangiwe nabi imikino ariko no mu gice cya kabiri agomba guca mu nzira y’inzitane nkiyo yanyuzemo mu gice kibanza cya shampiyona.

Igice kibanza cya shampiyona kirarangira mu mpera z’iki Cyumweru aho kuri uyu wa Gatandatu hari umukino w’ishyiraniro uhuza APR FC na Rayon Sports.

Igice cya kabiri cya shampiyona kizatangira kuwa 04 Mutarama 2020,gihagarare kuwa 16 Werurwe kugeza mu ntangiriro za Gicurasi 2020.Shampiyona izasozwa kuwa 31 Gicurasi 2020.

Nyuma ya 15 Werurwe kugeza kuwa 01 Gicurasi 2020, nta shampiyona izakinwa kuko Amavubi azaba ari mu mikino ya CHAN 2020 izabera muri Cameroon.





Comments

Kamayirese 22 December 2019

Nta n’icyo bitwaye. nta ninka yaciwe abere.


Kanyamibwa 21 December 2019

Ntacyo baru guhindura kuko babikoze bazi icyo bakora.Ntabwo APR yabura igikombe imyaka 2.