Print

Arteta yaburiye abakinnyi be bashaka kwigomeka barimo kapiteni Aubameyang

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 21 December 2019 Yasuwe: 4945

Mu kiganiro cya mbere yagiranye n’abanyamakuru ku munsi w’ejo nyuma yo kwemezwa nk’umutoza wa Arsenal,Arteta yavuze ko umukinnyi uzubahiriza amabwiriza ye ariwe bazakorana ndetse uzibeshya agakora ibidakwiriye atazamwihanganira.

Arteta yagize ati “Ndashaka gukora ibintu mu buryo bwanjye no kwereka abakinnyi inzira nziza.Ndashaka abantu bishimira ibyo mbasaba gukora.Ndashaka abantu bakunda kandi bitangira ikipe.Utazabasha gukora ibyo ntabwo azaba akwiriye gukinira Arsenal.

Ndashaka kumva ibyiyumvo by’abakinnyi nicyo Babura.Nimbasha kubafasha,bazanyizera ndetse bakurikize ibyo mbabwira.Nanga abantu bihisha.Nkunda abantu bafata iya mbere mu gutunganya akazi.Umuntu udashoboye ibyo ntabwo akwiriye kuba muri iyi kipe n’umuco wayo.”

Arteta abajijwe icyo yigiye kuri Pep Guardiola amaze igihe abereye umutoza wungirije yagize ati “Icyo nigiye kuri Pep n’ukutajenjeka kandi ugahozaho.Buri munsi n’ingirakamaro,buri gikorwa n’ingirakamaro. Ibanga rya mbere nuko abakinnyi nabo mukorana bizera ibyo ushaka gukora.”

Mu minsi ishize byavuzwe ko abakinnyi barimo Aubameyang na Lacazette badashaka gukorana na Arteta bavuga ko nta bunararibonye afite.


Biravugwa ko Aubameyang na Lacazette batishimiye gukorana na Arteta