Print

Liverpool yakoze amateka akomeye atarakorwa n’indi kipe mu Bwongereza

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 22 December 2019 Yasuwe: 5256

Liverpool ikomeje kwerekana ko ari ikipe ikomeye ndetse yiyubatse cyane,yatsinze Flamengo igitego 1-0 mu mukino wa nyuma w’iki gikombe cy’isi cy’amakipe wabereye kuri Khalifa International Stadium muri Qatar.

Icyakora Liverpool ntiyorohewe n’uyu mukino kuko iminota 90 yarangiye itabonye igitego hanyuma hongerwaho iminota 30 y’inyongera yaje guhira The Reds babona igitego 1-0 ku munota wa 99 gitsinzwe na Roberto Firmino.

Roberto Firmino witwaye neza muri iri rushanwa cyane ko ariwe wakuye Liverpool mu nzara za Monterrey kuwa Gatatu ubwo yayitsindiraga igitego ku munota wa nyuma,yatsinze iki gitego ku ishoti yateye mu izamu nyuma y’umupira yahawe na Sadio Mane.

Liverpool ibaye ikipe ya kabiri mu Bwongereza itwaye igikombe cy’isi cy’amakipe nyuma ya Manchester United.

Liverpool yakagombye kuba yaratwaye iki gikombe bwa mbere mu mateka mu mwaka wa 2005 ariko batsinzwe na Sao Paolo igitego 1-0.