Print

Perezida wa Rayon Sports yatanze isezerano rikomeye nyuma yo kwinjizwa nabi muri 2020 n’umukeba

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 22 December 2019 Yasuwe: 10800

Perezida Sadate abinyujije kuri Twitter,yihanganishije abakunzi ba Rayon Sports ndetse anabasezeranya ko hagiye gufatwa ibyemezo nyuma yo gutsindwa na APR FC ibitego 2-0 mu mukino wari witabiriwe cyane.

Yagize ati “ Mfashe uyu mwanya nisegura ku banyamuryango n’abakunzi ba Rayon Sports kubwo gutsindwa umukino wishiraniro ( EL CLASSICO).Nk’umuyobozi niseguye kuri buri wese byagizeho ingaruka, ndemera ko umucyeba yaturushije gusa bigomba kugira ibyemezo bifatirwa.”

Uretse iri sezerano Sadate yahaye abafana,uyu muyobozi ukunda Rayon Sports cyane yabasabye kuba ikipe hafi ndetse abizeza ko ikipe yabo itavuye mu rugamba rwo guhatanira igikombe.

Yagize ati ” Mwatubaye hafi imikino 15 ishize ni iby’agaciro ndabasaba ko mutuba hafi indi mikino 15 isigaye ndetse n’ibindi bikorwa binyuranye bya Équipe, twatakaje Umukino ariko nti twatakaje championnat mureke dukorere hamwe byose birashoboka.”

Rayon Sports yatsinzwe na APR FC y’abakinnyi 10 irushwa cyane by’umwihariko hagati mu kibuga aho Mirafa na Commodore bagaragaje urwego rwo hasi cyane bituma bahita basimbuzwa Imran na Ciza igice cya kabiri gitangiye.

Nubwo APR FC yahawe ikarita y’umutuku ya Byiringiro Lague ku munota wa 48 w’umukino,Rayon Sports yananiwe kuyinjiza igitego ndetse APR FC yabonye amahirwe menshi mu gice cya kabiri yagombaga kuyifasha kunyagira iyi kipe ikunzwe na benshi mu Rwanda ariko ntiyahirwa.

APR FC yagaragaje imbaraga zidasanzwe mu gice kibanza cya shampiyona,ikomeje kuyobora urutonde n’amanota 37 aho irusha amanota 6 uyu mukeba wayo Rayon Sports uyigwa mu ntege.


Comments

ikosora 22 December 2019

abakinnyi benshi bari kurwego rwohasi cyane, ntabwo bakwiriye gukinira Rayosport, hakemewe impinduka zihuse, uhereye inyuma no hagati, kuko ahubwo APR fc iba yakubise Rayon nka 4-0 nuko yirangayeho.


ikosora 22 December 2019

abakinnyi benshi bari kurwego rwohasi cyane, ntabwo bakwiriye gukinira Rayosport, hakemewe impinduka zihuse, uhereye inyuma no hagati, kuko ahubwo APR fc iba yakubise Rayon nka 4-0 nuko yirangayeho.