Print

Umugabo yibye amafaranga muri Banki agenda ayanyanyagiza mu muhanda yifuriza abantu noheli nziza

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 25 December 2019 Yasuwe: 5767

Polisi ivuga ko "umusaza w’umuzungu" yibye banki yitwa Academy Bank ya Colorado Springs ku munsi wa mbere akoresheje intwaro.

Umwe mu babibonye,Dion Pascale, yabwiye ikinyamakuru Colorado’s 11 News ati: "Yagiye muri iyo banki yiba amafaranga, arasohoka, ahita agenda ayanyanyagiza hose.Njyewe nabonye akura ayo mafaranga mu isakoshi ye, akavuga ngo ’Noheli nziza!’

Ababonye uyu mugabo bavuga ko yahise ajya muri restaurant ya Starbucks iri hafi yaho, yicara imbere yayo arindiriye ko baza kumufata.

Abagenzi batoraguye ayo mafaranga yose yari anyanyagiye mu muhanda bahise bayasubiza muri iyo banki.

Polisi ya Colorado Springs ivuga ko uyu mugabo azwi ku izina rya David Wayne Oliver, akaba afite imyaka 65.

Bwana David Oliver yahise atabwa muri yombi ndetse iyi noheli yifurije abantu we arayirira muri gereza aho azagezwa imbere y’urukiko kuri uyu wa Kane.