Print

Mohamed Salah yaciye ibintu kubera ibyo yakoze ku munsi wa Noheli

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 26 December 2019 Yasuwe: 5763

Mo Salah n’umugore we Maggi ndetse n’umwana wabo w’umukobwa w’imyaka 05 witwa Makka bifotoje bishimye ndetse bahagaze imbere y’igiti cya Noheli bisembura bagenzi be b’Abayisilamu bamwibasiye bikomeye.

Umwe mu Bayisilamu batutse Mo Salah amwibutsa ko kuri Eid Mubarak atigeze ashyira hanze ifoto yizihiza uyu munsi ariko kuri Noheli akaba aribwo yabikoze.

Abantu bagera kuri miliyoni n’igice muri miliyoni 35 zikurikira Mo Salah zakunze iyi foto ye abandi bibaza impamvu uyu mugabo yifotoreje imbere y’igiti cya noheli kandi ari umuyisilamu.

Uyu munsi Mo Salah na Liverpool baragaruka mu kibuga kuri Boxing Day basura ikipe ikomeye ya Leicester muri Premier League.

Mohamed Salah umaze ibitego 13 mu marushanwa yose,yirirwanye n’umuryango we kuri Noheli yaraye ibaye.


Comments

Kunda Claudius 26 December 2019

Iyo umuntu akuze agomba kwitekerereza ibimufitiye akamaro atayobowe n’idini cg undi wese agendeye kunyungu ze bwite.


karamaga 26 December 2019

Tujye twibaza koko niba Imana yemera amadini yose.Niba Abaslamu bafata Muhamadi nk’Intumwa nkuru isumba Yesu,noneho Abakristu nabo ntibemere Muhamadi,ubwo koko Imana yemera ayo madini yose?Urundi rugero,Korowani ivuga ko Abrahamu yavukiye I Maka,nyamara Bible ikavuga ko Abrahamu yavukiye UR muli Irak.Ubwo koko Imana yemera ayo madini yombi avuguruzanya?? Igisubizo ni OYA.Imana idusaba "gushishoza" iyo duhitamo idini.Nkuko Yesu yavuze,amadini menshi ajyana abantu Kurimbuka,ngo kandi abayanyuramo nibo benshi kuruta abanyura mu idini y’ukuri.Tuge dushishoza,twe kuvuga ngo "byose ni ugusenga".Urugero,nubwo Abafarisayo basengaga Imana cyane,Yesu yavuze ko Imana yabo ari Satani,kubera ko basengaga mu buryo Imana itemera,bigisha ibinyoma.N’uyu munsi niko bimeze.