Print

Virgil Van Dijk yamaze amatsiko abibaza umukinnyi mwiza hagati ya Mané na Salah

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 26 December 2019 Yasuwe: 8084

Uyu myugariro wahinduye byinshi mu ikipe ya Liverpool yaganiriye n’ikinyamakuru Al Kass agitangariza ko nubwo bigoye guhitamo umukinnyi mwiza hagati ya Mane na Salah ariko akunda uyu munya Senegal bamaze igihe bakinana.

Virgil yagize ati “Mane na Salah,biragoye guhitamo.Nasubiza ko ntabasha guhitamo kuri ibyo.Ariko mbaye uhitamo nahitamo,Sadio Mane kubera ko ariwe tumaze igihe kinini dukinana.

Mane na Virgil bakinannye mu ikipe ya Southampton mbere y’uko bahurira mu ikipe ya Liverpool.Uyu myugariro w’Umuholandi niwe wayigezemo nyuma muri Mutarama 2018.

Virgil yahinduye bikomeye ubwugarizi bwa Liverpool kuko kuva yayigeramo yatwaye igikombe cya UEFA Champions League ndetse nta gihindutse izegukana shampiyona iheruka 1990.


Virgil yemera cyane Sadio Mane kurusha Mo Salah