Print

Minisitiri w’Intebe yirukanye MUKANTABANA Séraphine ku buyobozi bwa RDRC

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 30 December 2019 Yasuwe: 8573

Mu Ibaruwa yo ku wa 29 Ukuboza 2019 ifite No 1262/PM/2019, Minisitiri w’Intebe yasezereye nta nteguza Madamu Mukantabana Seraphine wari Perezida wa Komisiyo y’Igihugu yo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare.

Iyo baruwa igira iti “Hashingiwe ku Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015, by’umwihariko mu ngingo yaryo ya 112 (igika cya 5ͦ);

Ndakumenyesha ko guhera none ku wa 29/12/2019, uvanywe ku mwanya wo kuba Perezida wa Komisiyo y’Igihugu yo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare (Chairperson of the Rwanda Demobilization and Reintegration Commission).”

Mukantabana uyu mwanya yari awumazeho umwaka n’igice, nyuma yo kuva k’uwa Minisitiri w’imicungire y’ibiza no gucyura impunzi.