Print

Jay Rwanda watowe nk’umusore mwiza muri Africa 2017 yateye ivi [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 2 January 2020 Yasuwe: 14470

Uyu musore wakunzwe n’Abanyarwandakazi batari bake,yamaze guhitamo umwe wo yifuza ko bazabana akaramata amwambika impeta nkuko yabitangaje kuri Instagram ye.

Kuri uyu wa Kane tariki 02 Mutarama 2020 nibwo uyu musore yashyize hanze amafoto atanu kuri Instagram ye agaragaza ko yamaze guhitamo uyu mukobwa atigeze avuga izina,amwambika impeta yo kumusaba ko bazabana nk’umugabo n’umugore.

Jay Rwanda yagize ati "Ikinyacumi gishya.Icyiciro [status] cyanjye cyahindutse. Icyemezo cy’ubuzima bwose".

Nyuma yo gutorwa nka rudasumbwa wa Africa muri 2017,Jay Rwanda yagaragaye mu bikorwa byo kumurika imideli ndetse biravugwa ko ashobora kuzinjira no muri Cinema.





Comments

DUMBULI 14 January 2020

Urugo rwiza Bazagire urugo rwiza! Bagire vuba bogoshe iriya misatsi yabo bajugunye injwiri nkiza Nyanjwenge. tubatere inkunga babe aba papa n’aba mama babereye umuryango nyarwanda