Print

Micheal Sarpong yamaze kuva mu ikipe ya Rayon Sports

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 2 January 2020 Yasuwe: 5459

Sarpong wageze muri Rayon Sports muri Nzeri 2018 avuye iwabo muri Ghana mu ikipe ya Dreams FC,yemerewe n’ubuyobozi bwe kureba uko yahindura ubuzima cyane ko amakipe amwifuza ashaka kumuhemba akayabo.

Sarpong aramutse atumvikanye n’iyi kipe yahita yerekeza mu Bushinwa mu ikipe ya Changchun Yatai FC yo mu Bushinwa yemeye kuzamuha ibihumbi 500 by’amadolari aho Rayon Sports izafatamo ibihumbi 150 by’amadolari nk’ikiguzi cy’umwaka umwe w’imikino yari asigaje.

Rutahizamu Sarpong wafashije ikipe ya Rayon Sports kwegukana igikombe cya shampiyona 2018-2019 atsinze ibitego 16 wenyine,yari umwe mu bakinnyi iyi kipe yagenderagaho cyane.Hari amakuru avuga ko hari n’andi makipe menshi yifuzaga Sarpong.



Sarpong yerekeje muri Portugal