Print

Danny Vumbi yashyize hanze urutonde rw’abahanzi 10 bamukoze ku mutima kurusha abandi muri 2019

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 3 January 2020 Yasuwe: 4489

Semivumbi Daniel uzwi nka Danny Vumbi wagaragaye mu bikorwa byo gutoranya impano zitandukanye mu marushanwa ya Art Rwanda Ubuhanzi,yavuze ko umuhanzi wamukoze ku mutima kurusha abandi ari Bruce Melody basanzwe ari inshuti cyane.

Mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze Danny Vumbi yagize ati “Nshingiye ku buryo naryohewe n’ibihangano byabo, ngashingira ku bunararibonye bw’imyaka itari mike muri uyu muziki, amarangamutima yanjye yatumye mbatondeka nkurikije uko bandyohereje.”

Nyuma y’ubu butumwa yahise ashyira hanze urutonde rw’abahanzi 10 bamudyohereje muri 2019.

Danny Vumbi yamamaye mu ndirimbo nka Baragowe,Ni Danger,Abana babi n’izindi.



Aba nibo bahanzi 10 Danny Vumbi yavuze ko bamudyohereje muri 2019