Print

Umuraperi wiciye igitsina muri 2014 yakoze ubukwe n’umukunzi we bari bamaranye amezi 6

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 4 January 2020 Yasuwe: 3586

Andre Johnson uzwi nka Christ Bearer yashyingiranywe n’uyu mukunzi we Cheryl bari bamaze amezi 6 bakundana kuwa 30 Ukuboza 2019.

Muri Mata 2014,umuraperi Christ Bearer yanyoye ibiyobyabwenge byinshi bituma yica igitsina akoresheje icyuma gityaye cyane ndetse agerageza kwiyahura.

Uyu mugabo wari umaze igihe nta mugore afite,yakoze ubukwe n’uyu mukunzi we Cheryl nyuma y’amezi 6 bari bamaze bakundana.

Uyu muraperi yavuze ko yakunze uyu mukobwa kubera ko yamubaye hafi nyuma yo kuva mu bitaro kubera guta umutwe.

Abaganga ntibashoboye guteranya iki gitsina cy’uyu muraperi yiciye mu mwaka wa 2014.

Uyu muraperi wasinyiye inzu ya Wu-Tang records muri 2004 yigeze kuba umunyarwenya yavuze ko ubu ari gutunganya indi album.

Uyu muraperi akimara kuva mu bitaro yagize ati “Ndi muzima.Imana ishimwe.Ntabwo nifuzaga kwiyahura nicyo gisubizo naha abadayimoni.Bakoze ibishoboka byose ngo banyigarurire ariko kongera kubaho bikomeza ibitekerezo byanjye.Ndi muzima mfite igitsina cyangwa ntacyo mfite.”






Comments

DUMBULI 7 January 2020

Uyu mugabo Christ nibyo ni muzima nubwo muganga atabashije gusubizaho igitsina kandi afite amafaranga ntekereza ko iyi nkumi Cheryl iri kuvunguraho bucye bucye nubwo nta kabariro yatera bazajya bagendana. baryoshye