Print

Muhadjiri yahaye ubutumwa abavuze ko agiye kugaruka mu Rwanda

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 9 January 2020 Yasuwe: 2520

Mu kiganiro yahaye Radio Rwanda,Hakizimana Muhadjiri yavuze ko nta gahunda yo kugaruka gukina mu Rwanda nkuko benshi babivuze ahubwo ngo arifuza gutera imbere kurushaho.

Yagize ati “Ntabwo ari byo, kugaruka mu Rwanda ntabwo mbyanze kuko ni mu rugo gusa biragora iyo umuntu yakinnye hanze y’igihugu kugaruka kuko aba yifuza gutera imbere kurushaho.

Abantu ndabamenyereye, baravuga ariko Imana niyo ipanga.Njye ubu ndi mu kazi, ikipe nigera igihe ikambwira ko itankeneye, nzafata utwanjye ntahe. Ubu ndi mu ikipe, nta kibazo mfitanye nayo kandi mukanya ndajya mu myitozo.’’

Amakuru yavugaga ko uyu mukinnyi atishimiwe muri Emirates FC kubera ko atatanz ibyo yari yitezweho ariyo mpamvu ngo ashobora kugaruka mu Rwanda.

Rutahizamu Hakizimana Muhadjiri wahoze akinira APR FC,yasinyiye iyi kipe ya Emirates FC amasezerano y’imyaka itatu mu ntangiriro za Nyakanga umwaka ushize.


Comments

Kamayirese 9 January 2020

Kora akazi kawe ureke abavuga bavuge