Print

Nyanza:Polisi yarashe umugabo wacuruzaga abana akanabasambanya washakaga gutoroka

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 10 January 2020 Yasuwe: 7015

Mu ijoro ryo kuwa 9 rishyira kuwa 10 Muratama 2020 nibwo muri uyu mudugudu humvikanye urusaku rw’amasasu yarashwe uyu mugabo wasambanyaga abana akanabacuruza

Umwe baturage yatangaje ko yumvise iby’urusaku rw’amasasu ariko ntamenyekane impamvu yarwo.

Yagize ati " Mu masaha y’ijoro twumvise amasasu inshuro ebyiri nyuma tubona Polisi iraje ni’modoka ebyiri nyuma haje ambulance. Ntitwasobanukiwe ariko mu gitondo tubona amaraso hafi n’urwibutso."

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Sylivestre Twajamahoro yavuze ko umupolisi yarashe umuturage wo mu Murenge wa Busasamana, Jean Bosco Sibomana w’imyaka 40 wakekwagaho ibyaha cyo gusambanya no gucuruza abana b’abakobwa, wari ufungiye kuri Sitasiyo ya polisi ya Busasamana akageragezaga gucika ubwo yari agiye kwerekana abo bafatanyije ibyaha.

Yagize Ati " Nibyo koko icyo kintu cyabayeho ubwo Jean Bosco Sibomana wakekwagaho ibi ibyaha cyo gusambanya no gucuruza abana b’abakobwa bari bamujyanye ngo yerekane mugenzi we agurishaho abana, bageze mu nzira ashaka gutoroka, umupolisi wari umuherekeje ahita amurasa. Mu kumurasa rero ntabwo yapfuye bahise bamujyana kwa muganga mu Bitaro bya Nyanza, nyuma aza gupfira mu bitaro."

CIP Sylivestre Twajamahoro yahumurije abaturage bumvise ayo masasu mu ijoro, abasaba gukomeza akazi kabo nk’uko bisanzwe.

Source: Muhabura.rw


Comments

16 January 2020

Benenkabo Nicyobakwiriye Kbx


Freddy 14 January 2020

Ubwo se ko bamwishe ataburanye kdi bavugako yacyekwagaho icyaha .... ; ubwo icyemeza ko atarengana n’iki ??? Ubwo se twabwirwa n’iki ko atari akagambane ko kugirango yicwe gusa wenda bikozwe n’umupolisi wari umuherekeje kubera impamvu wenda z’urwango yari amufitiye cg se hari abamutegetse kumwica cyane ko nta camera zari zihari zigaragaze ko yirutse ashaka gutoroka ??!!!!! Mwaretse ibintu byo kugumya kwica abantu ko Abanyarwanda bishwe ari benshi bihagije .


kanyandekwe 11 January 2020

Mukosore yahumurije abaturage abasaba gukomeza akazi KABI nkuko bisanzwe?


Jado 11 January 2020

gukomeza akazi kabi oooohhhh