Print

Cristiano Ronaldo yanenzwe na benshi kubera ukuntu yatengushye bagenzi be

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 11 January 2020 Yasuwe: 6783

Mbere yo guhangana n’ikipe ya AS Roma muri Serie A,ikipe ya Juventus yateguye umusangiro w’abakinnyi ariko kabuhariwe Cristiano Ronaldo ntiyawugaragayemo.

Ronaldo watangiye 2020 ari mu bicu nyuma yo gutsinda Cagliari ibitego 3 wenyine,yatumye benshi bacika ururondogoro ubwo bagenzi be bifotozaga nyuma yo gusangira, iki cyamamare nticyabonekamo.

Nkuko The Sun ibitangaza,Juventus yateguye uku gusangira kugira ngo abakinnyi bahure baganire mbere yo guhura na AS Roma itoroshye.

Mu minsi ishize, Cristiano Ronaldo yashyize hanze ifoto igaragaza umubiri we yakoze cyane binyuze mu myitozo y’umubiri itandukanye.

Ronaldo amaze gutsinda ibitego 13 mu mikino 15 ya Serie A amaze gukina gusa ari ku mwanya wa 2 inyuma ya Ciro Immobile umaze gutsinda 19.

Abakinnyi barimo Miralem Pjanic, Leonardo Bonucci, Sami Khedira na Blaise Matuidi bashyize hanze iyi foto bamaze gusangira na bagenzi babo Cristiano Ronaldo atarimo.