Print

Uburanga n’Ikimero by’abakobwa bitabiriye Miss Rwanda i Burasirazuba[VIDEO]

Yanditwe na: NIYIGABA DC CLEMENT 11 January 2020 Yasuwe: 3837


Abakobwa bitabiriye kubwinshi

Kugeza ubu abakobwa bamaze gutoranywa kuzajya guhatana mu kindi kiciro ni 19 aho amajonjora y’ibanze mu irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda 2020 yatangiye tariki 21 Ukuboza 2019 ubwo hatorwaga abagomba guhagararira Intara y’Uburengerazuba.

Mu bakobwa 13 bemerewe guca imbere y’akanama nkemurampaka batandatu bonyine nibo bemerewe gukomeza mu kindi cyiciro ari bo: Aisha Uwase, Hope Akaliza, Phoebe Uwamahoro, Joyeuse Uwimana, Denise Umutesi na Anitha Umuratwa.

Mu ntara y’Amajyaruguru naho habonetse abakobwa batandatu muri 14 baciye imbere y’akanama nkemurampaka. Abo ni Phionah Mukabashambo, Braise Tumuhorane, Natasha Umubyeyi, Melisa Urujeni, Doreen Umuhoza na Rosine Mukangwije.

Mu Ntara y’Amajyepfo ari naho haheruka kubera ijonjora,hatowe Imanishimwe Hope Joy, Musana Teta Hense, Umwariwase Claudette, Ingabire Joie Ange, Igihozo Diane, Umutoniwase Carine na Mumporeze Josiane.

Iyi Ntara y’Uburasirazuba ni imwe muzakunze Kugaragaramo umubare munini w’abakobwa buje ubwiza n’ikimero birangaza benshi mkuko muza kubibona mu mashusho hasi.Ni ijonjora ry’ibanze riri kubera mu Karere ka Kayonza kuri Silent Hill Hotel

REBA UBURANGA NI IKIMERO BY’ABAKOBWA BITABIRIYE MISSRWANDA I KAYONZA


Comments

GGG 11 January 2020

Nkeka ko umusaruro w’ubwitabire bungana gutya ari umusaruro w’umukobwa wabaye icyamamare mu gukundwa n’abantu benshi muri miss 2019;