Print

Gasabo:Umwana w’umukobwa w’imyaka 10 yiyahuye

Yanditwe na: Martin Munezero 14 January 2020 Yasuwe: 3703

Ibi byavuzwe nyuma y’aho bamusanze mu giti yimanitse mu mugozi yapfuye.

Umuturage uri mu bahurujwe yatangaje ko iby’urupfu rwa Umunezero barumenyeshejwe na murumuna we w’imyaka icyenda witwa Odille Mukundiyukuri wari uvuye ku ishuri.

Amakuru avuga ko bariya bana bafite ababyeyi bombi ariko ngo Nyina yari yaratandukanye na Se ajya kubarerera ku wundi mugabo.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nduba Jeanne Nibagwire avuga ko bishoboka ko uriya mwana ‘yari yarabaye ikibazo’ hagati ya Nyina n’uwo mugabo yaje gushaka, bakaba batamwumvikanagaho.

Ati: “ Uyu mwana yarerwaga n’undi mugabo utari Se bikaba bishoboka ko batamwumvikanagaho bikaza kumutera intimba ikomeye.”

Igikomeje kwibazwa kugeza ubungubu n’uburyo umwana w’imyaka 10 w’umukobwa ashobora gufata iya mbere akiyahura yimanitse, akaba ariyo mpamvu umubiri we wajyanwe mu bitaro ngo hasuzumwe iby’uru rupfu rwe.