Nkuko umuvugizi wa RIB,Marie Michelle Umuhoza yabitangarije BBC,umugore wa Niyitegeka witwa Emeline Nishimwe yabashikirije ikirego cy’ibura ry’umugabo we ngo ubu bari gukora iperereza ngo bamenye aho aherereye.
Umuhoza yavuze ko basabye umugore wa Niyitegeka amakuru yabafasha kumenya aho umugabo we yaba aherereye bikabafasha gukora iperereza.
Emeline Nishimwe yabwiye BBC ko aheruka kuvugana nawe taliki 1 Mutarama 2020 saa 5 n’iminota 34 z’igitondo.
Icyo gihe ngo umugabo we,Augustin Niyitegeka, yamubwiraga ko yarangije gushirisha abana ku mpapuro z’inzira ku biro by’abinjira n’abasohoka biri ku mupaka w’u Rwanda n’u Burundi.
Niyitegeka yashinze ishyaka rya National Democratic Party - Rwanda(NDP),muri Nzeri umwaka ushize ariko kugeza ubu ntabwo riremerwa n’amategeko y’u Rwanda.Hashize iminsi 13 uyu mugore yitabaje RIB ngo imufashe gushaka umugabo we.
ARIKO SE UMUNTU ABURIRWA IRENGERO ATE CYANE CYANE UMUNYAPOLITIKE? GENDA RWANDA WARAKUBITITSE INGESO YO KUBURIRWA IRENGERO KO YEZE LETA YAFASHE INGAMBA ZIKOMEYE KOKO