Print

U Rwanda rwafunguye ambasade mu gihugu cya Maroc [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 15 January 2020 Yasuwe: 2421

Ni mu muhango witabiriwe n’Umunyamabanga wa Leta muri MINAFFET Amb. Olivier NDUHUNGIREHE na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Maroc, Nasser Bourita ndetse n’abandi bayobozi.

Umubano w’u Rwanda na Maroc umaze igihe kinini ari nta makemwa kuko ku wa 18 Ukwakira 2016 Umwami Mohammed VI yageze mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi itanu, rwaranzwe no gusinya amasezerano y’ubutwererane mu nzego zinyuranye, arimo 19 arebana n’ishoramari mu mabanki, ubutwererane n’imikoranire isesuye hagati yabyo, korohereza abafite pasiporo z’abadipolomate kuva mu gihugu bajya mu kindi n’andi.

Hasinywe amasezerano y’ubufatanye mu by’ubuhinzi kuwa 20 Ukwakira 2016, kuwa 21 Ukwakira hasinywa amasezerano hagati y’Umuryango Imbuto Foundation n’Umuryango w’Umwami Mohammed VI wa Maroc ugamije iterambere rirambye, azareba iterambere ry’inzego z’ ubuzima,uburezi, ubukungu n’iterambere ry’urubyiruko n’abagore.

Muri Werurwe nabwo u Rwanda na Maroc byashyize umukono ku masezerano 12 y’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi, yasinyiwe i Rabat muri Maroc mu ruzinduko rw’akazi uwari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Richard Sezibera yagiriyeyo.