Print

Kiyovu Sports yasuzuguriye Sunrise I Gologota mu gihe Gasogi United yikuyeho igisuzuguriro

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 19 January 2020 Yasuwe: 4394

Mu mikino y’umunsi wa 18 yabaye kuri iki cyumweru,ikipe ya Kiyovu Sports iherutse gusinyana amasezerano y’ubufatanye na AZAM Ltd,yasanze Sunrise FC ku kibuga cyayo babatije Gologota iyihatsindira ibitego 2-0.

Gasogi United yari itaratsinda mu mikino y’igice cya kabiri cya shampiyona cyane ko yastinzwe imikino 2 yikurikiranya na Rayon Sports na Marines FC,yahuye na AS Muhanga iyinyabika ibitego 2-0 byatsinzwe na Nshimiyimana Ibrahim ku munota wa 03 na Manace Mutatu ku munota wa 90.

Police FC yongeye gutera intambwe iyifasha gusatira abo bahanganiye igikombe cya shampiyona aribo APR FC na Rayon Sports ubwo yatsindaga Gicumbi FC igitego 1-0 cyatsinzwe na Mico Justin.

Kiyovu Sports yatsinze Sunrise FC 2-0 iyisanze ku kibuga cyayo Gologota,ibifashijwemo na Nizeyimana Jean Claude uzwi nka Rutsiro na Saba Robert.

Ikipe ya Musanze ikomeje kwitwara neza nyuma yo kuzana umutoza w’umwarabu,kuko yatsinze Mukura VS igitego 1-0 cyatsinzwe na Mugenzi Cedrick ku munota wa 84 w’umukino.

Uko imikino yakinwe uyu munsi yagenze:

Gasogi United 2-0 AS Muhanga
Gicumbi 0-1 Police FC
Sunrise 0-2 Kiyovu Sports
Musanze FC 1-0 Mukura

Urutonde rwa shampiyona:

1. APR FC 42 Pts
2. Rayon Sports 38 Pts
3. Police FC 37 Pts
4. Mukura 28 Pts
5. Kiyovu Sports 26 Pts