Print

Aubameyang yagaragaye mu ruhame yambaye umupira ufite agaciro ka miliyoni 18 FRW [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 20 January 2020 Yasuwe: 5194

Aubameyang w’imyaka 30 uri mu ba rutahizamu bakomeye mu Bwongereza no ku isi,n’umwe mu bakinnyi bakunze gushora amafaranga menshi mu binezeza birimo amamodoka,amasaha ahenze cyane n’imyenda.

Mbere y’umukino Arsenal yanganyijemo na Sheffield United igitego 1-1,Aubameyang yagaragaye ari kwifotozanya n’abafana yambaye uyu mupira w’umweru uhenze cyane.

Aubameyang yatumye benshi bacika ururondogoro kubera uyu mupira uhenze cyane kuko ugura akayabo k’ibihumbi 18,200 by’amapawundi.

Aubameyang ntazagaragara mu mukino Arsenal igomba gusura Chelsea kuri uyu wa Kabiri.