Print

Nyanza: Umugabo bivugwa ko ari umusirikare yatemewe mu rugo rw’abandi azira guheheta

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 20 January 2020 Yasuwe: 7795

Mu ijoro ryo kuwa 19 rishyira ku wa 20 Mmutarama 2020 nibwo umugabo witwa Nsanzumukiza Hashim yasanze mugenzi we bivugwa ko ari umusirikare ari kumwe n’umugore we, afata umuhoro aramutema.

Umugore wari winjije undi mugabo yitwa Mukanyandwi Bonifirida. Yatangarije UKWEZI dukesha iyi nkuru ko Hashim atari akimuhahira ndetse ko bari baratandukanye avuga ko yatunguwe n’ibyo yakoreye umugabo yari yinjije.

Yagize ati “Uwo mugabo niwe wanteye iyi nda ntwite yari yaje ngo tubiganireho uko bizagenda kuko afite undi mugore. Twari mu nzu turi kumwe n’aba bana. Twumva (Hassan) akubise urugi yinjirana umuhoro atema uwo mugabo twari kumwe.

Bonifirida avuga ko uwo mugabo yari yinjije yatemwe mu maso, ku kaboko, ku kaguru, no mu gatuza. Ibi ngo bikimara kuba bahise bajyanwa kuri sitasiyo ya polisi gusa we yarekuwe mu gitondo.

Nsanzumukiza ukekwaho gutema umugabo wari wamwinjiriye mu rugo afite abagore babiri kuko afite umugore basezeranye imbere y’ amategeko bamaze imyaka 7 batabana akagira n’ umugore wa kabiri baba mu mujyi wa Nyanza ari nawe wari winjije undi mugabo.

Nsanzumukiza usanzwe akora akazi k’ubufundi na Bonifirida ucuruza avoka mu mujyi wa Nyanza babanaga nk’umugore n’umugabo gusa ntabwo basezeranye imbere y’amategeko kuko Hashim afite undi mugore basezeranye imbere y’ amategeko batigeze bahabwa gatanya.

Nkuko mukeba wa Bonifirida yabitangarije UKWEZI, ngo Bonifirida niwe nyirabayazana w’ibyabaye byose kuko ngo iyo atinjiza mu rugo uwo mwinjira ntabwo iki kibazo kiba cyabaye, gusa yemeza ko nubwo we na Hashim batari babanye neza azamugemurira muri gereza.

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB rwataye muri yombi,Nsanzumukiza Hashim,kugira ngo akurikiranyweho iki cyaha cyo gutema umugabo mugenzi we yari asanze amusambanyiriza umugore.


Comments

KAMARI 23 January 2020

NIBA KOKO YAGIYE GUSENYA URUGO RWABANDI AKWIYE GUPFA KUKO NACYO AMAZE


bideli 21 January 2020

Ngizo ingaruka zo gusambana.Ubusambanyi,nubwo bukorwa na millions and millions z’abantu,butera ibibazo byinshi bikomeye :Ubwicanyi,Inda zitateganyijwe,Gufungwa,Sida,kwiyahura,gukuramo inda,guhotora cyangwa kujugunya umwana wabyaye,gusenya ingo ku bashakanye,etc… Ibibazo byinshi isi ifite biterwa nuko abantu batuye isi hafi ya bose basuzugura Imana.Niyo mpamvu nayo yashyizeho umunsi w’imperuka,kugirango izabakure mu isi.Mwibuke ko ku gihe cya Nowa Imana nabwo yarimbuye millions nyinshi z’abantu bose bali batuye isi,hakarokoka gusa abantu 8 bumviraga Imana.Ni Yesu ubwe wahamije iyo nkuru,hanyuma avuga ko ariko bizagenda nagaruka ku munsi w’imperuka.Nabwo hazarokoka abantu bake nkuko byagenze igihe cya Nowa.