Print

Rayon Sports yasinyishije umunya Cameroon ukina asatira [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 21 January 2020 Yasuwe: 3572

Nyuma yo gusinyisha amezi 6 umukinnyi Niyonzima Ally mu cyumweru gishize, Rayon Sports yongeye imbaraga mu busatirizi isinyisha rutahizamu ukomoka muri Cameroun witwa Banen Phlippe Arthur, washyize umukono ku masezerano muri iki gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri.

Uyu musore ufite metero imwe na 78cm akanapima ibiro 70 agiye kumara imyaka 2 akinira iyi kipe ifite abafana benshi mu Rwanda.Afite umwihariko wo kuba yaca ku ruhande rw’iburyo n’urw’ibumoso.

Uretse kuba uyu musore yavuye muri Union Douala yakinnye muri Juventus y’abana yo muri Afurika.

Abaye umukinnyi wa kane winjiye muri Rayon Sports muri uku kwezi kwa mberenyuma ya Drissa Dagnogo ukomoka muri Côte d’Ivoire, Kayumba Soter wavuye muri AFC Leopards na Niyonzima Ally wakinaga muri Oman.

Rayon Sports izahura na Police FC kuwa Gatandatu tariki ya 25 Mutarama 2020, mu irushanwa ry’Igikombe cy’Intwari 2020.