Print

Kylian Mbappe yatangaje ikintu atakwigana kuri Lionel Messi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 23 January 2020 Yasuwe: 4234

Mbappe yabwiye abanyamakuru ko adateganya gukina mu ikipe imwe nka Messi ahubwo azigana Ronaldo wakinnye mu makipe atandukanye mu Bwongereza,Portugal,Ubutaliyani.

Yagize ati “Natinze gufata umwanzuro wo kumera nka Messi.Nari kuba naragumye muri Monaco.Kuba ntarahisemo kwigana Messi,ngomba kwigana Cristiano.

Mbappe yatangaje ko yizeye ko Cristiano Ronaldo yakuze akunda cyane azafasha Juventus gutwara UEFA Champions League iheruka mu mwaka wa 1996.

Yagize ati “Juventus n’ikipe ikomeye ndetse yarabigaragaje mu mikino ya nyuma iheruka gukina.Baburaga ikintu gito kugira ngo batware igikombe,ubu baragifite ni Cristiano.N’umukinnyi wagufasha gutwara ibikombe bitandukanye.Uyu mwaka ifite amahirwe yo na Barcelona,Real Madrid na Liverpool.

Mbappe ni rutahizamu umaze kwemeza buri wese kuko amaze gutsinda ibitego 13 mu mikino 14 ya ligue 1.