Print

Intanga z’umuntu wapfuye ngo zishobora kuvamo umwana muzima

Yanditwe na: Martin Munezero 23 January 2020 Yasuwe: 1709

Mu bwongereza mu mwaka wa 2019, abana barenga 2345 baravutse kubera abatanze intanga zabo bakaziha abazikeneye. Ariko nubwo byagenze gutyo ngo ingano y’izibitswe nayo ni nto cyane, kuko abazitanga bagabanutse ku rugezo rukomeye.

Intandaro yo kubura ngo ni amategeko yakajijwe cyane.Ubushakashatsi bwakozwe bwerekana ko intanga (Spermes) z’umugabo wapfuye zishobora gukoreshwa ngo haboneke umwana ukomeye.

Aho bikavugwa ko n’umaze iminsi 2 yapfuye, intanga ze ziba zigikomeye zishobora gukoreshwa.Abo bahanga bavuga ko hashobora gukoreshwa uburyo 2 kugira ngo haboneke izo ntanga, bumwe muri bwo akaba ari uburyo bwo kumubaga, ubundi buryo n’ubwo gukata igihimba cyitwa Prostate ngo bikunde zishobore kuboneka.

Nyuma yaho noneho ngo zikabikwa mu buryo bwateguwe.Nubwo kuri bamwe ari uburyo bwiza, ariko ku bandi babona ko bidakwiye,Kuko ngo hakenewe abakiri bato batanga izo ntanga kugira ngo umwana nakura agakenera kumenya se azamubone.

Umwarimu waganiriye na BBC dukesha iyi nkuru yavuze ko hari hakwiye gushyirwa ingufu mu gushaka abakiri bato bakwitanga bagatanga izo ntanga zabo.

Twabibutsa ko itegeko ryo muri 2005 rivuga ko utanga izo ntanga yemera ko umwana amaze kugeza imyaka yo gushaka se, yemera ko azamusanga akamwakira.